Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Iteganyagihe ry’Umuhindo wa 2025: imvura iteganyijwe mu muhindo (nzeri-ukwakira-ugushyingo-ukuboza) 2025 izaba iri kukigero k’impuzangengo y’isanzwe ingwa mu gihembwe cy’Umuhindo.

Tariki ya 29 Kanama 2025

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) cyatangaje ko muri rusange imvura y’igihembwe cy’Umuhindo wa 2025 (Nzeri-Ukwakira-Ugushyingo-Ukuboza) izaba iri ku kigero cy’impuzandengo (nibura imyaka 30) y’ isanzwe igwa mu bihe by’Umuhindo. Byatangajwe mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 yahuje abayobozi mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, iz’abikorera ndetse n’abanyamakuru.

METEO RWANDA yatangaje ko imvura y’Umuhindo wa 2025 izaturuka k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari; iya Pasifika n’iy’Ubuhinde buri ku gipimo cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bwo muri izi Nyanja. Muri rusange ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari buzagenda bugabanuka buhoro buhoro uko tugana mu mpera z’iki gihembwe cy’imvura y’Umuhindo 2025, bitewe n’ikinyabihe cyo mu Nyanja ngari cyitwa La Niña giteganyijwe. Tugereranyije mu myaka ya vuba, imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2025 ijya gusa n’iyaguye mu Muhindo wa 2016 na 2017. 

Ingano y’imvura iteganyijwe hashingiwe ku miterere ya buri karere:

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400: Iteganyijwe mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’Akarere ka Ngoma ndetse no mu gice kinini cy’amajy