Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

MU ITUMBA RYA 2026 HATEGANYIJWE IMVURA IRI HEJURU GATO Y’ISANZWE IGWA MU GIHE CY’ITUMBA

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) cyatangaje ko mu gihembwe cy’Itumba rya 2026 hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa mu Itumba, ikazaba iri hagati ya milimetero 280 na 800. Ibi byatangajwe mu nama (NCOF) ihuza inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibitangazamakuru, ibigo by’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abaturarwanda bose muri rusange yabaye tariki ya 10 Gashyantare 2026.

METEO RWANDA yatangaje ko Ingano y’imvura iteganyijwe mu Itumba rya 2026 izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika n’iy’Ubuhinde, buri ku gipimo cy’impuzandengo y’ibihe bisanzwe, ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw’Inyanja y’Ubuhinde no ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

ingano y’imvura iteganyijwe hashingiwe ku miterere ya buri karere:

Imvura iri hagati ya milimetero 680 na 800: iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Rusizi, mu Turere twa Rutsiro na Ngororero uretse mu bice by’amajyepfo yatwo, mu gice cy’amajyaruguru cy’Akarere ka Burera, ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze, amajyepfo y’Akarere ka Karongi, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu Karere ka Nyamasheke uretse mu majyaruguru yako.

Imvura iri hagati ya milimetero 480 na 680: iteganyijwe mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Gicumbi na Muhanga, ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze na Burera; iteganyijwe kandi mu majyaruguru y’Umujyi wa Kigali (amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo), mu majyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Kamonyi, uburengerazuba bw’Uturere twa Ruhango na Nyanza, mu Karere ka Huye uretse igice gito cy’amajyaruguru y’uburasirazuba bwako ndetse n’agace gato k’uburengerazuba bw’Akarere ka Gisagara. 

Imvura iri hagati ya milimetero 280 na 480: iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’ ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango na Kamonyi.

Biteganyijwe ko imvura y’itumba  rya 2026 izatangira kugwa hagati y’itariki ya 10 Gashyantare n’iya 10 Werurwe 2026
Hagati ya taliki ya 10 na 17 Gashyantare 2026: Hateganyijwe ko imvura y’Itumba izatangira kugwa mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Gisagara, Nyanza, Nyamasheke na Rusizi, mu Turere twa Ruhango na Karongi uretse mu gice cy’amajyaruguru cyatwo ndetse no mu gice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Bugesera. 
Hagati ya taliki ya 17 na 24  Gashyantare 2026:Hateganyijwe ko imvura y’Itumba izatangira kugwa ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’ Amajyepfo no mu Karere ka Bugesera. Iteganyijwe gutangira mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngoma na Rwamagana, mu majyepfo y’Uturere twa Musanze, Gicumbi na Gatsibo, igice cy’amajyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza ndetse no mu Karere ka Kirehe uretse ibice by’amajyaruguru y’uburasirazuba bwako.

Hagati ya taliki ya 24 Gashyantare  na 03 Werurwe 2026:Hateganyijwe ko imvura y’Itumba izatangira kugwa mu Karere ka Burera, ahasigaye mu Turere twa Musanze, Gicumbi na Kirehe, ibice by’iburengerazuba by’Akarere ka Nyagatare ndetse no mu bice byo hagati by’Uturere twa Gatsibo na Kayonza.
Hagati ya taliki ya 3 na 10 Werurwe 2026:Hateganyijwe ko imvura y’Itumba izatangira kugwa ahasigaye  mu Turere twa  Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Muri rusange biteganyijwe ko imvura y’Itumba rya 2026 izacika hagati y’itariki ya 15 na 29 Gicurasi 2026: 
Hagati ya taliki ya 15 na 22 Gicurasi 2026:Hateganyijwe ko imvura y’Itumba izacika mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi ndetse no mu burasirazuba bw’Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Gakenke na Burera.
Hagati ya taliki ya 22 na 29 Gicurasi 2026:Hateganyijwe ko imvura y’Itumba izacika mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Musanze, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n’ahasigaye mu Turere twa Burera, Gakenke, Ruhango, Nyanza na  Gisagara.

Muri iyi nama Umuyobozi mukuru wa METEO RWANDA, Aimable GAHIGI yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bashishikariza inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibigo by’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abaturarwanda bose muri rusange gushingira ku teganyagihe ry’ igihembwe cy’Itumba bagafata ingamba zijyanye no gukumira ingaruka zituruka ku miterere y’ikirere.
Abahinzi  bagiriwe inama yo kunoza ibikorwa by’isarura no gufata neza umusaruro, guhingira igihe, gufata ingamba zo kurwanya isuri cyane cyane mu bice by’imisozi miremire; gufata ingamba zihamye zo gusibura imiferege n’ibindi bikorwa remezo. 
Umuyobozi mukuru wa METEO RWANDA kandi yibukije Abaturarwanda bose kwegera inzego z’imirimo bakorana kugira ngo zirusheho kubagira inama yo kunoza igenamigambi ry’imirimo yabo muri iki gihe cy’Itumba rya 2026.
METEO RWANDA yashishikarije abantu bose gukoresha iteganyagihe ry’igihembwe hamwe n’irindi riryunganira ritangwa mu byiciro bitandukanye.
Kugirango ubone icyegeranyo cy'imvura iteganyijwe mu mu gihembwe cy’Itumba rya 2026, kanda hano