Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ITEGANYAGIHE RY’IGIHEMBWE CY’ITUMBA 2025, Nº69

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) kiratangaza ko imvura y’igihembwe cy’Itumba (Werurwe-Gicurasi)2025 iteganyijwe izaba iri hasi gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Itumba. Iri teganyagihe ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025 mu nama yahuje abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye,abikorera n’abanyamakuru.

 

METEO RWANDA iravuga ko Ingano y’imvura iteganyijwe mu Itumba rya 2025 izaturuka ku miterere  y’amazi y’inyanja ya Pasifika azaba afite ubushyuhe buri hasi y’ikigero gisanzwe (La Niña) ndetse n’inyanja y’Ubuhinde izaba ifite ubushyuhe buri ku kigero gisanzwe. Tugereranyije  n’ibihe byatambutse, imvura iteganyijwe mu Itumba rya 2025 irajya gusa n’iyaguye mu Itumba ry’umwaka wa 2017 ndetse n’uwa 2021.

 

INGANO Y’IMVURA ITEGANYIJWE HASHINGIWE KU MITERERE YA BURI 

KARERE:

Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350: iteganyijwe mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Rwamagana, Bugesera no mu gice kinini cya Kayonza n’uburengerazuba bw’Akarere ka Ngoma.

 Imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450: iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru, Mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Kirehe na Ngororero, uburasirazuba bw’Uturere twa Kayonza, Nyabihu, Karongi, Rutsiro na Ngoma, iteganyijwe kandi mu Ntara y’Amajyepfo uretse igice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 450 na 550: iteganyijwe mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, n’ibice binini by’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro n’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu.

Biteganyijwe ko imvura y’itumba izatangira kugwa Hagati ya taliki ya 10 na 20 Gashyantare 2025mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Rusizi, igice gito cy’amajyepfo y’Uturere twa Gisagara na Huye ndetse n’igice kinini cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Karongi .

Hagati ya taliki ya 20 Gashyantare na 02 Werurwe 2025 hateganyijwe ko imvura y’Itumba izatangira kugwa mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Rwamagana, Ngoma, Bugesera, amajyepfo y’Akarere ka Kirehe, uburasirazuba bw’Akarere ka Karongi, mu Ntara y’Amajyepfo uretse Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru n’amajyepfo y’Uturere twa Huye na Gisagara.

Hagati ya taliki ya 02 na 12 Werurwe 2025 hateganyijwe ko imvura y’Itumba izatangira kugwa    mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, n’amajyaruguru y’Akarere ka Kirehe.

Biteganyijwe ko imvura y’Itumba 2025 izacika hagati ya taliki ya 10 na 20 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo uretse uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, iy’Uburengerazuba uretse Uturere twa Nyamasheke, Rusizi n’amajyepfo y’Akarere ka Karongi.

Hagati ya taliki ya 20 na 30 Gicurasi 2025 hateganyijwe ko imvura y’Itumba izacika mu    turere twa Rusizi, Nyamasheke n’amajyepfo y’Akarere ka Karongi, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

METEO RWANDA ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), barasaba inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibigo by’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abaturarwanda bose muri rusange gushingira kuri iri teganyagihe mu igenamigambi rya buri rwego hagamijwe kuzamura umusaruro no gufata ingamba zijyanye no gukumira ingaruka zituruka ku miterere y’ikirere muri iri Itumba rya 2025.

Kugirango ubone icyegeranyo cy'imvura iteganyijwemu Itumba 2025 kanda hano